Topic outline

  • CCMKN402-IKINYARWANDA CY_UMUNYAMWUGA

    Intangiriro

    Iyi mbumbanyigisho irasobanura ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo uwiga ashobore gukoresha Ikinyarwanda cy’umwuga mu kumva, kuvuga, gusoma no kwandika, mu bikorwa bijyanye n’umwuga we; gukoresha ubuvanganzo gakondo mu gushyikirana n’abandi abagezaho ibitekerezo bye kandi agaragaza uko yakira ibyabo; kugaragaza imyumvire n’imyifatire ikwiye agenda avoma mu myandiko n’ikinamico binyuranye; gutandukanya ingeri zinyuranye z’ubuvanganzo nyarwanda; guhanga no kumurika mu rurimi rw’Ikinyarwanda afatiye ku ngeri zinyuranye z’imyandiko; gusobanura intego n’ amategeko y’igenamajwi by’izina mbonera; gukoresha neza indangahantu no Kwandika yubahiriza ifatana n’itandukana ry’amagambo.